Mu ijambo ngarukamwaka perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yaraye agejeje ku Barusiya tariki eshatu (3) Ukuboza, yabwiye abarusiya kwigira no gukomera muri ibi bihe bikomereye igihugu cye cy’u Burusiya.
BBC ivuga ko muri iri jambo rya Perezida Putin, yabwiye abaturage ko igihugu cye gikomerewe cyane n’igabanukary’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibihano u Burusiya bwafatiwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi (u Burayi na Amerika), nyuma yo kwigarurira intara ya Crimea yo muri Ukraine.
Ibi byiyongera ku kuba muri iyi minsi “Rouble” ifaranga rikoreshwa mu Burusiya, ryatakaje agaciro bikomeye, bitaherukaga kuva mu 1998.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, “Rouble” ryatakaje agaciro ka 9%, ugereranyije n’idolari.
Ibibazo by’ubukungu u Burusiya bufite, Perezida w’u Burusiya abishinja ibihugu by’i Burayi bitifuza ko u Burusiya butera imbere, kubera amashyari bafitiye iterambere ry’igihugu cye.
Nubwo uyu Putin avuga ko kwiyomekaho intara ya Crimea biri mu biri gutera igihugu cye ibibazo, avuga ko atabyicuza kuko Crimea ari nk’ubutaka butagatifu ku gihugu cy’u Burusiya.



















TANGA IGITEKEREZO