Urupfu rwa Nemtsov, w’imyaka 55 wahoze ari Minisitiri w’Intebe Wungirije, rwateye umujinya abatavuga na Leta y’u Burusiya bavuga ko ari yo yamwishe.
Perezida Putin yahise atanga ubutumwa bwo kubihanganisha avuga ko abamwishe bashaka ko muri icyo gihugu havuka akavuyo.
Ibiro Ntaraamakuru by’Abafaransa bivuga ko Nemtsov yari ari gutegura raporo igaragaza uruhare rw’u Burusiya mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Ukraine.
Ukraine n’ibihugu by’u Burayi na Amerika bishinja u Burusiya kohereza ingabo n’intwaro mu Burasirazuba bwa Ukraine gushyigikira abatavuga rumwe n’icyo gihugu.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Nemtsov yari yavuze ko nyina yamuburiye ko Putin ashobora kumwica kubera ibikorwa bye birwanya leta ayoboye.
Nemtsov yakunze kugaragaza ko Prezida Putin ayoboresha igitugu.
Ati” Iki gihugu gikeneye impinduka za politiki, ubutegetsi buri mu maboko y’umuntu umwe nawe utegeka iteka n’iteka, ibi bizashyira ku mahano..”



















TANGA IGITEKEREZO