Rutte yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ya EU ko Amerika idahari, ibihugu by’u Burayi byagombaga gushyira mu gisirikare arenga 10% by’umusaruro mbumbe kandi ko na byo bitari kuba bihagije.
Avuze ibi mu gihe abayobozi b’u Burayi bakomeje kugaragaza ko EU igomba kwigenga aho guhora iteze amaboko kuri Amerika.
Nko muri Mutarama 2026, Komiseri ushinzwe igisirikare muri EU, Andrius Kubilius, yavuze ko EU ikeneye ingabo ibihumbi 100 kugira ngo ibashe kwirengera.
Ni amagambo Rutte atemeranya nayo, ati “Niba hari umuntu utekereza ko EU ishobora kwirwanaho idafite Amerika, uwo nakomeze yibere mu nzozi.”
Yibukije abatekereza uko ko niba hari abashaka ko EU yigenga bagomba kwibuka ko ibihugu bishora 5% by’umusaruro mbumbe mu gisirikare, kandi ko ayo mafaranga ari make cyane.
Yavuze ko EU kugira ngo yigenge, yagakubye uwo mubare inshuro ebyiri kandi igashora mu bijyanye n’ubushobozi bwa nucléaire nubwo “na bwo busaba za miliyari z’Amayero.”
Ati “Kugenda wenyine bisobanuye gutsindwa.”
Mu 2025 mu nama yabereye i La Haye mu Buholandi, abanyamuryango ba NATO basabwe ko bagomba gushora 5% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu gisirikare. Ni ubusabe bwanatanzwe mbere na Donald Trump.
Ku wa 26 Mutarama 2026 kandi Rutte yashimiye Trump wakanguye n’ibihugu nka Espagne, u Butaliyani, u Bubiligi na Canada kugera kuri iyi ntego.
Amerika yakomeje kugaragaza ko izagabanya inshingano zayo ku Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, isaba ibihugu byo muri uwo muryango gufata inshingano nyinshi mu kurinda umutekano wabyo.
Mu cyumweru gishize Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yavuze ko ishyize imbaraga mu kurinda abaturage ba Amerika no guhangana n’ibitero abanzi bayo bashobora kugaba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!