Iki gikorwa cyo gusura aka karere cyabaye ku wa 2 Gashyantare 2026, gitegurwa n’Ikigo gisanzwe gitegura ingendoshuri ziganjemo iza gikirisitu nk’izo ku butaka butagatifu bwo mu Rwanda, Israel, Misiri na Turikiya, kinzwi nka Oldfox Tours and Travel.
Akarere ka Nyagatare ni ko kabaye amarembo yo gutangirizwamo urugamba rwo kubohora igihugu, tariki 1 Ukwakira 1990 rwaje gusozwa tariki ya 4 Nyakanga 1994, ingabo za RPA zihangaritse Jenoside yakorerewe Abatutsi yari imaze kwicirwamo abarenga miliyoni imwe mu minsi 100.
Ubuyobozi bwa Oldfox Tours and Travel bugaragaza ko nubwo busanzwe butegura ingendoshuri zishingiye ahanini ku iyobokamana bahisemo no kuzajya bakora izigamije gufasha urubyiruko n’abaturage muri rusange kumenya amateka y’igihugu.
Umuyobozi Mukuru wa OldFox, Uwera Winnie, yagaragaje ko kumenya amateka y’igihugu by’umwihariko ubutwari bwanze ababohoye igihugu bifasha Abanyarwanda kugira ishyaka n’umurava mu byo bakora byose ndetse no gukomeza kurinda neza ibyagezweho.
Mutsinzi Theophile ni umwe mu baturage bitabiriye uru rugendo. Yavuze ko bizamufasha gushishikariza inshuti n’abaturanyi kugira uruhare mu kurushaho kugira uruhare mu gusigasira ibyiza igihugu kimaze kugeraho.
Ibi abihurizaho na Kanyana Mutoni Nikita w’imyaka 17 wavuze ko umurava n’ubutwari byaranze ingabo za RPA yarushijeho kubimenya neza binyuze muri uru rugendo ndetse ko byamusigiye umukoro wo gutera ikirenge mu cyabo.
Uru rugendoshuri rwaranzwe n’ibikorwa bitatu birimo gusura umupaka wa Kagitumba aharasiwe isasu rya mbere ryo gutangiza urugamba rwo kubohora Igihugu ku wa 1 Ukwakira 1990 nyuma y’amabwiriza bari bahawe na Maj Gen Gisa Fred Rwigema.
Basuye n’umusozi wa Nyabwishongezi aho Maj. Gen Rwigema yarasiwe n’umwanzi, ndetse basura n’agace ka Gikoba mu Murenge wa Tabagwe ahaherereye ubutaka bwiswe ‘Agasantimetero’. Nibwo butaka bwa mbere bwafashwe n’ingabo za RPA.
Mu bindi bice basuye harimo indake Perezida Paul Kagame yateguriragamo uru rugamba rwagejeje ku ntsinzi yo kuhobora u Rwanda.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona, Mukashyaka Chantal, yavuze ko gusobanukirwa amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu bifasha abaturage kurushaho kugikunda no kubitoza abazabakomokaho.
Oldfox Tours and Travel igaragaza ko ifite intego yo gukora ingendoshuri nyinshi mu rubyiruko, abikorera, imiryango itegamiye kuri leta n’ibindi byiciro byo mu nzego za leta kugira ngo bakomeze basobanukirwe neza amateka y’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!