Rwanda Day, umunsi ngarukamwaka wahariwe u Rwanda ukizihirizwa hanze yarwo, benshi bafite uko bawubona. Kubwa King James, uyu munsi utuma Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda bumva ko igihugu cyabo kibibuka.
Mu kiganiro King James uri mu bahanzi bacye batoranirijwe gutaramira abazitabira Rwanda Day I London uyu mwaka yahaye IGIHE, yavuze ko kuza mu kwizihiza uyu munsi kuri we ari umwanya wo guhura n’abavandimwe n’inshuti, gusa agasanga ku banyarwanda baba mu mahanga ari umwanya wo kurushaho guhoza u Rwanda ku mutima.
Yagize ati “Rwanda Day ituma umuntu yumva ko nubwo ari hanze y’u Rwanda rumwibuka, ndetse kandi ko nawe akwiye kuruhoza ku mutima, kabona niyo yaba afite ubundi bwenegihugu ariko ukomoka mu Rwanda.”
Uyu muhanzi w’imyaka 23 y’amavuko uri mu bakunzwe kurusha abandi mu rubyiruko rw’u Rwanda, dore ko yanahize abandi bahanzi umwaka ushize mu irushanwa Primus Guma Guma Super Star, ni n’umwe mu bakunze gutumirwa mu bitaramo bitegurwa n’Abanyarwanda bo hirya no hino ku isi, by’umwihariko ku mugabane w’u Burayi, aho akora ibitaramo bikitabirwa ku buryo bufatika.



















TANGA IGITEKEREZO