Marin wari usanzwe ari Minisitiri w’ubwikorezi muri iki gihugu aritegura kurahirira izi nshingano za Minisitiri w’intebe nyuma y’uko uwahoze muri uyu mwanya Antti Rinne yeguye.

Sanna Marin abajijwe ku bijyanye n’imyaka ye yavuze ko atajya abitekerezaho ko ahubwo atekereza ku mpamvu yinjiye muri politike.

Ati “Sinigeze na rimwe ntekereza ku myaka yanjye cyangwa igitsina, ntekereza ku mpamvu ninjiye muri politiki no ku byatumye tugirirwa icyizere n’abatora”.

Nyuma yo kurahirira izi nshingano Marin azaba ari we Minisitiri w’intebe muto ku Isi agahigo kari gafitwe na Minisitiri w’intebe wa Ukraine w’imyaka 35 wakurikirwaga n’uwa New Zealand Jacinda Ardern w’imyaka 39.

Uretse kuba akiri muto Marin kandi abaye umugore wa gatatu ubaye Minisitiri w’intebe mu mateka ya Finland.

Sanna Marin niwe Minisitiri w'Intebe muto ku Isi
Sanna Marin niwe Minisitiri w'Intebe muto ku Isi