00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sarkozy yateye utwatsi ibyo kwifatanya mu matora n’ishyaka riri ku butegetsi

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 4 December 2015 saa 11:51
Yasuwe :

Umuyobozi w’ishyaka ry’aba- Républicains Nicolas Sarkozy yateye utwatsi igitekerezo cyo kwiyunga ku ishyaka ry’aba-Socialist(PS) kugira ngo bazabashe gutsinda ishyaka ry’abahezanguni FN(Front National) mu matora ku rwego rw’ututrere ateganyijwe ku itariki 6 na 13 Ukuboza.

Sarkozy wigeze kuyobora u Bufaransa yagaragaje ko adashyigikiye iki gitekerezo ahubwo agaragaza ko ishyaka rye rizaba rihanganye n’ishyaka rya PS.

Mu kiganiro yagiranye ku wa Gatatu na radiyo ya Europe 1, yagize ati”Ninjye ukuriye abatavuga rumwe na Leta. Ndigukorana n’abakandida bacu mu kwiyamamaza aho turi kugaragaza ko ari twe twenyine bakeneye. Ndikugerageza kubasobanurira ko hari andi mahitamo ko badakwiye gutegereza ibibi, ko politiki y’ubukungu ya le Pen (Umuyobozi wa FN) ihabanye n’ibyo u Bufaransa bukeneye.”

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa Manuel Valls niwe wari wagaragaje iki gitekerezo nk’uburyo bwo gutsinda ishyaka rya FN ryitezweho gutsinda mu turere tubiri muri 12 nkuko bigaragazwa n’icyegeranyo giheruka.

Icyemezo cya Sarkozy cyo kwitandukanya n’ishyaka rya PS gishobora kandi kuba cyaratijwe umurindi no kuba Le Pen yaranenze ariya mashyaka yombi mu cyo yise UMPS System.

Pascal Perrineau, umwarimu w’ubumenyi mu bya politiki muri kaminuza imwe yo mu Bufaransa yabwiye France 24 dukesha iyi nkuru ko bigoranye ngo Sarkozy agira icyo atangaza mbere y’amatora azarangira ku cyumweru kuko buri wese ari guharanira gukora iyo bwabaga.

Kugeza ubu ishyaka ry’Aba-Républicains niryo riri ku mwanya wa mbere aho rishobora gutsinda mu turere tune mu gihe utundi dutatu rikiduhanganiye n’andi.

Ishyaka riri ku butegetsi (PS) ryo rishobora gutsindira uturere dutatu gusa mu matora ari nayo mpamvu riri kugaragaza ubushake bwo kwifatanya n’ishyaka ry’Aba-Républicains.

Sarkozy yateye utwatsi ibyo kwifatanya n’ishyaka rya François Hollande

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages