00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sarkozy yavuze ko nta mbabazi za Macron akeneye kuko ari umwere

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 28 September 2025 saa 12:39
Yasuwe :

Nicolas Sarkozy, wayoboye u Bufaransa, kuva mu 2007 kugeza mu 2012, yavuze ko azahatana kugeza ku mwuka we wa nyuma kugeza ukuri ku byaha yahamijwe kugaragaye, kuko ahamya ko ari umwere.

Urukiko rw’i Paris rwamukatiye imyaka itanu, nyuma yo kumuhamya ko yemereye bamwe mu bo bakoranaga kwegera ubutegetsi bwa Muammar Gaddafi kugira ngo bumufashe kubona inkunga y’amafaranga yo kwiyamamaza mu matora yatsinze mu 2007.

Mu kiganiro yagiranye na Le Journal du Dimanche, yabajijwe niba yizeye ko Perezida Macron yamubabarira, Sarkozy yasubije ati “ntabwo bishoboka.”

Yakomeje avuga ko kubabarirwa igihano cye kikavaho bisaba ko yemera icyaha kandi ko atazigera acyemera ngo yishyireho ibyo atakoze.

Yagize ati “Nzahatana kugeza ku munota wa nyuma kugira ngo bigaragare ko ndi umwere kandi nzatsinda.”

Sarkozy yavuze ko inyandiko yagaragaye mu 2012 yavugaga ko Libya yashyigikiye kwiyamamaza kwe mu matora ya 2007, umucamanza yavuze ko ari impimbano bityo ko urubanza rwakabaye rwararangiye.

Yagize ati “Niba iyo nyandiko ari impimbano, hari abantu bakoze ubwo buriganya, bwanatumye mbura amahirwe yo gutsinda amatora yo mu 2012, rero urubanza rwakabaye rwararangiye.”

Kugeza ubu, Sarkozy aracyari hanze, aho ku wa Gatandatu tariki 27 Nzeri 2025, yagaragaye kuri stade ya Parc des Princes ari kureba umukino wahuje PSG na Auxerre.

Ubushinjacyaha Bukuru mu by’Imari (PNF), bwatangaje ko Sarkozy azabwitaba ku wa 13 Ukwakira 2025, kugira ngo amenyeshwe igihe azajya muri gereza agatangira igifungo cye.

Sarkozy yavuze ko yemeye gusaba imbabazi yaba yigeretseho icyaha kandi ari umwere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages