00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Se wa Antony Blinken yapfuye

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 23 September 2022 saa 08:50
Yasuwe :

Donald Blinken, umubyeyi w’Umunyamabanga wa Leta zunze ubumbwe za Amerika, Antony Blinken, yitabye Imana ku myaka 96.

Abinyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatanu, Antony Blinken yatangaje ko umubyeyi we Donald wahoze ari umudipolomate, yitabye Imana.

Ati "Umuryango wanjye wabuze umubyeyi, isoko y’urukundo n’urugero rwiza - papa Donald Blinken. Umwe mu babaye mu ngabo za Amerika zirwanira mu kirere, Ambasaderi wa Amerika, Perezida wa Mark Rothko Foundation, umuyobozi wa Kaminuza ya Leta ya New York, data yakoreye umujyi, leta ndetse n’igihugu."

Blinken yakomeje avuga ko se wabaye Ambasaderi wa Amerika muri Hongrie mu 1994 na 1997, yari "isoko y’urukundo n’ icyitegerezo ".

Donald wavukiye i New York, yakoraga mu ngabo zirwanira mu kirere mu ntambara ya kabiri y’isi.

Uyu musaza yari afite impamyabumenyi mu by’ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Harvard mu 1948.

Mu 1966, yashinze ikigo cy’ishoramari mu mabanki EM Warburg, Pincus & Co, anaba perezida wa Mark Rothko Foundation kuva 1976 kugeza 1989.

Yayoboye kandi akanama ngishwanama muri kaminuza ya Leta ya New York, ari naryo shuri riruta ayandi muri iyi Leta, kuva 1978 kugeza 1990.

Yahawe kandi umudali na Minisiteri y’ingabo z’Amerika kubera ibikorwa by’icyubahiro yakoreye Leta.

Donald Blinken yari afite imyaka 96

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages