Ibi Errol Musk yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru i Moscow, aho yari yitabiriye inama ku ikoranabuhanga.
Yavuze ko ibyo umuhungu we yavuze bijyanye n’amahame ye ariko ko ashobora kuzemera gucururuka agakemura ibibazo.
Yagize ati “Ntekereza ko Elon akwiye gucururuka akareka gukomeza gutsimbarara ku mahame ye.”
Yakomeje avuga ko ibyo umuhungu we ari gukora ari agahinda yatewe n’ibyo yari yariyemeje gukora ubwo yayoboraga DOGE atagezeho.
Yagize ati “Yizeraga ko azagabanya ibyo leta isohora, ariko aho kugira ngo bigabanyuke byariyongereye, ibyo bintu rero byaramubabaje cyane kuko bitari bihuye n’indangagaciro ze."
Mu cyumweru gishize, Musk na Trump bahanganiye ku mbuga nkoranyambaga, bapfa ingingo y’umushinga w’ingengo y’imari ikuraho “Nkunganire” y’umusoro ku modoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi zikorerwa muri Amerika.
Musk washyize imbaraga nyinshi mu mushinga wa Tesla wo gukora imodoka zikoresha amashanyarazi, yagaragaje ko uyu mushinga w’ingengo y’imari ari “ikizira” kidakwiye kwemerwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
Uyu mushoramari yagaragaje ko uyu mushinga uzazamura icyuho cy’amafaranga atenganywa mu ngengo y’imari ataboneka, kigere kuri miliyari 2500 z’Amadolari ya Amerika.
Trump yatangaje ko Musk ari “umusazi”, ateguza ko Amerika izahagarika amasezerano ifitanye n’ibigo byose by’uyu muherwe birimo Tesla, Space X na Starlink mu rwego rwo kuzigama “miliyari z’Amadolari”.
Byageze aho Musk yicuza ko yashyigikiye Trump mu gihe cyo kwiyamamaza, asobanura ko iyo adashyigikira uyu Mukuru w’Igihugu, atari gutsinda Kamala Harris bari bahanganye mu matora yabaye mu Ugushyingo 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!