Uyu mugabo w’Umudage ufite imyaka 35, yatangaje ko uko ibihe bigenda bishira ari bwo agenda abona agaciro ko kuba hafi y’umuryango we.
Yagize ati “Ishyaka ryanjye ryo gusiganwa muri Formula 1 rintwara umwanya munini, nkawumara kure kandi bikantwara n’imbaraga nyinshi. Mu byo maze kwiga kugeza ubu harimo no kwiyemeza.”
Yongeyeho ati “Mbona ko ibyo nakoze ari byiza kandi cyane, ariko umuryango wanjye ukeneye kumbona nk’umubyeyi ndetse n’umugabo ukomeye, uwuba hafi. Namaze kubyiyemeza.”
Vettel ni umugabo wubatse kandi afite abana batatu, yavuze ko yahisemo guha umuryango we igihe kinini kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose, na cyane ko imiterere y’umukino wa Formula 1 isaba ko abakinnyi bamara igihe kinini bari mu mijyi itandukanye ku Isi, kure y’imiryango yabo.
Lewis Hamilton ukinira Mercedes, akaba umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi, yashimiye Sebastian amwita intwari, ati “Sebastian yanyeretse ko ari intwari, yabaye umwe mu bashoferi bake cyane basiganwa bamfashije muri byinshi birenze gukina kandi akoresheje ubwitange. Yakoresheje imbaraga ze zose kugira ngo nanjye ngere aho ngeze ubu.”
Vettel yagaragaye bwa mbere muri F1 mu 2007, icyo gihe yari mu ikipe ya Red Bull. Mu 2009 yegukana umwanya wa mbere muri Shampiyona enye zikurikiranya.
Yahise ajya muri Ferrari mu 2015 atsinda andi marushanwa 14 ya Scuderia [Amarushanwa ategurwa na Ferrari]. Vettel yatwaye Shampiyona y’Isi mu 2010, 2011, 2012 na 2013.
Amaze kuva muri iyi kipe, yinjiye muri Aston Martin muri Nzeri 2020. Uyu mushoferi wa Aston Martin yatangarije iki cyemezo cye ku mbuga nkoranyambaga mbere ya Grand Prix izabera muri Hongrie ku itariki ya 31 Nyakanga uyu mwaka.
Muri Grand Prix iheruka yabereye mu Bufaransa, Vettel yaje ku mwanya wa 11.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!