Iryo vugurura ry’iryo tegeko ribayeho mu myaka igera kuri 30 ishize, mu gihugu cya mbere ku Isi aho abantu bicwa n’amasasu batari mu ntambara.
Iri tegeko ryabanje gutorerwa mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite mbere yo kurishyikiriza Perezida Joe Biden ngo arisinye. Muri sena ryatowe n’abasenateri 65 kuri 33 baryanze.
Mu bintu bishya bikubiye muri iryo tegeko, harimo kwitonda no gukora ubugenzuzi budasanzwe ku bantu baje kugura imbunda batujuje imyaka 21. Harimo kandi kurekura ingengo y’imari ya miliyari 15 z’amadolari azifashishwa muri gahunda zo gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe no kongerera amashuri ubushobozi kugira ngo abashe kubona uburinzi bwisumbuye.
Hashize iminsi mu mashuri amwe n’amwe yo muri icyo gihugu haba ubwicanyi bwifashishije imbunda, bugahitana ubuzima bwa benshi biganjemo abanyeshuri.
Iri tegeko kandi ritanga uburenganzira ku nzego zibishinzwe, kwambura imbunda umuntu bigaragara ko afite imyitwarire idasanzwe ishobora gushyira mu kaga ubuzima bwa benshi. Ni nako bizajya bigenda mu gihe umuntu agiye kugura imbunda azwiho imyitwarire yo guhohotera uwo bashakanye.
Amerika nicyo gihugu cya mbere ku isi gifite abaturage bicwa n’amasasu kandi kitari mu ntambara. Kuva uyu mwaka watangira, abantu basaga 20.900 bamaze guhitanwa n’imbunda.
Mu 1994 nibwo haherukaga kujyaho itegeko ribuza abasivile kugurishwa imbunda ziremereye n’izindi zifite ubushobozi buhambaye. BBC yatangaje ko iryo tegeko ryaje guta agaciro hashize imyaka icumi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!