00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sénégal: Abarwayi ba SIDA baryamana n’abo bahuje ibitsina bari kwanga kujya kwivuza batinya gufungwa

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 30 April 2026 saa 11:27
Yasuwe :

Inzego z’ubuzima muri Sénégal zagaragaje ko zihangayikishijwe n’umubare w’abantu bafite Virusi itera SIDA batari kwitabira kujya gufata imiti igabanya ubukana bwayo, batinya ko batahurwa ko baryamana n’abo bahuje ibitsina bagafungwa.

Ibyo bibaye mu gihe iki gihugu giherutse gushyiraho ibihano bikakaye ku baryamana bahuje igitsina aho ubihamijwe n’urukiko ahabwa igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya ibihumbi 18$.

Nyuma y’iryo tegeko mu myigaragambyo yabaye abantu barenga 80 barafunzwe bazira ibyaha birimo kuryamana n’uwo bahuje igitsina ndetse no kubishyigikira.

Muri abo bantu bafunzwe ariko harimo abandi bashinjwaga kwanduza abandi SIDA. Ibi byateye ubwoba bamwe mu barwayi bayo, ibituma basigaye banga kujya kwa muganga gufata imiti.

Dr Safiatou Thiam wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima, Uyobora Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Sida, yagaragaje ko kimwe mu byakomeje iki kibazo ari uko ibinyamakuru byo muri Sénégal byatangaje amazina y’abantu bafunzwe ndetse n’uko bahagaze ku bijyanye n’uburwayi bwa SIDA.

Akomeza agaragaza ko bahangayikishijwe n’iki kibazo kuko bizatuma bigorana gukomeza guhangana na SIDA.

Ati “Dufite ubwoba kandi nk’uko byagaragaye ibi bintu byo gufunga abantu bigiye gusubiza inyuma akazi kacu.”

Ni mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida, UNAIDS, riherutse gushyira Sénégal ku rutonde rw’ibihugu bifite umubare munini w’abantu bari kwandura ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA.

Abarwayi ba SIDA baryamana n’abo bahuje ibitsina muri Sénégal bari kwanga kujya kwivuza batinya gufungwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages