Aya masezerano aha uburenganzira OpenAI bwo gukoresha ibikorwaremezo by'ikoranabuhanga ryo kubika amakuru kuri internet bya AWS, nka AWS GovCloud, kugira ngo ifashe ibigo bitandukanye bya leta nyuma y'amasezerano iherutse kugirana na Minisiteri y'Ingabo y'Amerika.
Iyi ntambwe ishyira OpenAI mu guhangana kweruye na Anthropic na yo yifashisha serivisi za AWS mu gukoresha no kubika amakuru ya serivisi zayo z’ikoranabuhanga rya AI.
Amazon yari yashoye miliyari 4$ muri Anthropic, kugira ngo ibyiciro byose bya porogaramu ya Claude bijye bikoresha serivisi za AWS.
Izi mpinduka zibaye nyuma y’uko Minisiteri y'Ingabo ivuze ko Anthropic ari kimwe mu bigo bishobora guteza ibyago, nyuma y’uko yanze gutanga uburenganzira bwo gukoresha ikoranabuhanga ryayo mu bikorwa byo gutata abantu n’ibijyanye n’intwaro zikoreshwa n’ikoranabuhanga.
Nubwo OpenAI izajya ikoresha AWS mu kugeza serivisi zayo kuri leta ya Amerika, izakomeza kugenzura bikomeye ikoranabuhanga ryayo.
OpenAI niyo izajya igena porogaramu zishyirwa hanze, ikorane bya hafi n'ibigo bya leta ku bijyanye n'ibisabwa mu mutekano wazo, kandi isabe kumenyeshwa mbere y'uko serivisi zayo zihabwa abo mu nzego z'ubutasi bafite amabanga akomeye cyane.





Ibitekerezo 0