00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shangai: Ubushyuhe bukabije bumaze guhitana abantu 10

Yanditswe na

Umurerwa Emma - Marie

Kuya 1 August 2013 saa 07:50
Yasuwe :

Ubushyuhe bukabije mu Bushinwa bukomeje kwiyongera ari na ko buhitana abaturage. Ubu bushyuhe bukomeje kwiyongera aho kugabanyuka, nk’uko byemezwa n’abashinzwe ubumenyi bw’ikirere.
BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko mu gihugu cy’u Bushinwa havugwa ubushyuhe bukabije bwo mu gihe cy’Icyi, bumaze guhitana abantu nibura 10, mu mujyi wa Shanghai urimo ibikorwa by’ubucuruzi byinshi.
Ni bwo bwa mbere mu myaka 140 ishize, mu kwezi kwa Nyakanga habaye ubushyuhe bukabije cyane kurusha mu yindi myaka. (…)

Ubushyuhe bukabije mu Bushinwa bukomeje kwiyongera ari na ko buhitana abaturage. Ubu bushyuhe bukomeje kwiyongera aho kugabanyuka, nk’uko byemezwa n’abashinzwe ubumenyi bw’ikirere.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko mu gihugu cy’u Bushinwa havugwa ubushyuhe bukabije bwo mu gihe cy’Icyi, bumaze guhitana abantu nibura 10, mu mujyi wa Shanghai urimo ibikorwa by’ubucuruzi byinshi.

Ni bwo bwa mbere mu myaka 140 ishize, mu kwezi kwa Nyakanga habaye ubushyuhe bukabije cyane kurusha mu yindi myaka.

Urwego rushinzwe ubumenyi bw’ikirere mu Bushinwa ku wa gatatu tariki ya 31 Nyakanga, rwaburiye abantu batuye mu ntara hafi 9, rubabwira ko rwiteze ko igipimo cy’ubushyuhe kiza kuzamuka kikagera kuri dogere 41 za Celsius.

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko ibura ry’imvura n’umuyaga uhuhira hejuru cyane mu kirere, biri mu bitera ubwo bushyuhe bukabije.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages