00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shein yahombye hafi miliyoni 100$

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 July 2026 saa 12:54
Yasuwe :

Shein imenyerewe mu bucuruzi bw’imyenda n’inkweto bukorerwa kuri internet, yatangaje ko yahombye miliyoni 99 z’Amadolari ya Amerika mu mezi atatu ya mbere y’umwaka, nyuma y’uko igurishwa ry’ibicuruzwa byayo rigabanutse bitewe n’imisoro mishya yashyizweho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Shein ni ikigo gifite icyicaro gikuru muri Singapore ariko cyatangirijwe mu Bushinwa.

Ubuyobozi bwa Shein bwavuze ko igihombo cyayo cyiyongereye cyane ugereranyije n’umwaka wabanje, kuko mu gihe nk’icyo mu 2025 yari yabonye inyungu ya miliyoni 395 z’Amadolari.

Iki gihombo cyatangajwe mu gihe Shein iri kwitegura kujya ku isoko ry’imigabane rya Hong Kong, nubwo igihe icyo gikorwa kizabera, ingano y’imigabane kizagurisha cyangwa igiciro cyayo, bitaratangazwa.

Shein yavuze ko ihungabana ry’ubucuruzi bwayo muri Amerika ryatewe ahanini n’icyemezo cya Perezida Trump cyo gukuraho uburyo bwari busanzwe bukoreshwa n’abaguzi bwo gutumiza ibicuruzwa bihendutse bitishyura imisoro.

Ubu buryo buzwi nka “de minimis exemption” bwemeraga ko ibicuruzwa bifite agaciro katarengeje Amadolari 800 byinjira muri Amerika nta misoro byishyura. Abaguzi benshi bo muri Amerika babukoreshaga batumiza ibicuruzwa bihendutse kuri Shein na Temu.

Nyuma yo gukuraho ubwo buryo, Shein yavuze ko byagize “ingaruka mbi ku igurishwa ry’ibicuruzwa byayo muri Amerika ndetse no ku izamuka ry’amafaranga yinjiza muri rusange.”

Iki cyemezo cya Amerika cyaje mu gihe intambara y’ubucuruzi hagati ya Amerika n’u Bushinwa ikomeje guteza impungenge ku masoko Mpuzamahanga.

Mu ntangiriro za Nyakanga, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na wo washyizeho umusoro w’Amayero 3 ku bicuruzwa bihendutse bitumizwa kuri internet, ugamije kugabanya ibyo wavuze ko ari ihangana ridakwiye n’ibicuruzwa biva mu Bushinwa.

Shein yavuze ko kubera izamuka ry’imisoro n’amahoro ku bicuruzwa, iri kureba uburyo butandukanye bwo kugabanya igihombo, harimo no kongera ibiciro by’imyambaro n’ibindi bicuruzwa bigurishwa ku isoko rya Amerika.

Iki kigo kandi cyatangaje ko intambara iri hagati ya Iran n’ibindi bihugu yagize ingaruka ku bucuruzi bwacyo, aho yatumye ibiciro by’ubwikorezi byiyongera, ndetse ituma habaho gutinda kugeza ibicuruzwa ku masoko amwe.

Mu mibare ya Shein igaragaza ko kugeza muri Werurwe 2026 yari ifite abakiliya bakoresha urubuga rwayo bagera kuri miliyoni 281 ku Isi, biyongereyeho hejuru ya 16% ugereranyije n’umwaka wabanje. Abo bakiliya baguze ibicuruzwa birenga miliyari imwe binyuze kuri uru rubuga.

Shein yahombye hafi miliyoni 100$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages