00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Silvio Berlusconi wayoboye u Butaliyani yasubijwe mu bitaro

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 June 2023 saa 07:55
Yasuwe :

Silvio Berlusconi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani yasubijwe mu bitaro byo mu Mujyi wa Milan nyuma y’ibyumweru bike abivanywemo nanone.

Berlusconi w’imyaka 86 yavuye mu bitaro mu kwezi gushize nyuma y’ibyumeru bitandatu yari amaze abirimo kubera kanseri y’ibihaha.

Ibitaro San Raffaele arwariyemo byatangaje ko atasubiyemo kubera ko arembye cyane ahubwo ko bari muri gahunda isanzwe yo kumukurikiranira hafi.

Biravugwa ko Berlusconi ashobora kumara ijoro rimwe mu bitaro nk’uko ibitangazamakuru by’u Butaliyani byabitangaje.

Uyu mugabo yayoboye u Butaliyani inshuro zitandukanye harimo hagati ya 1994-95, 2001-06 no hagati ya 2008-11.

Ishyaka rye Forza kuri ubu ni rimwe mu agize ihuriro rishyigikiye Minisitiri w’Intebe uriho, Giorgia Meloni.

Silvio Berlusconi yasubiye mu bitaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages