Amakuru yavugaga ko Berlusconi w’imyaka 85 yari amaze iminsi yiyamamariza gusimbura Perezida ucyuye igihe, Sergio Mattarella mu ibanga, ndetse n’abasesenguzi batandukanye bemezaga ko ashyigikiwe bihagije ku buryo yatsinda aya matora.
Amakuru dukesha France24 avuga ko mu nama yahuje bagenzi be bahuje ishyaka, Berlusconi yashimangiye ko afite amajwi ahagije ariko “ku bw’inyungu z’igihugu “ yari yasabye abari bashyize izina rye mu bakandida, ko baba barivanyemo.
Berlusconi wamenyekanye wanabaye Perezida wa AC Millan, yatangaje kandi ko “uyu munsi icyo u Butaliyani bukeneye ari ubumwe” ndetse yemeza ko “azakomeza gukorera igihugu cye binyuze mu zindi nzira.”
Mario Draghi wigeze no kuyobora Banki y’u Burayi ni we ukomeje guhabwa amahirwe yo kuyobora u Butaliyani, nyuma y’umwaka yari amaze ari Minisitiri w’Intebe.
Amatora ya Perezida mu Butaliyani ateganyijwe ku wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022, aho Abadepite 1000, Abasenateri n’abahagariye uturere bazaterana bagatangira gutora Perezida.
Amatora aba agizwe n’ibyiciro bine, buri cyiciro kikaba gitwara umunsi umwe. Umukandida aba asabwa byibuze kubona 2/3 by’amajwi kugira ngo akomeze mu cyiciro gikurikiyeyo.
Mu cyiciro cya kane, umukandida aba asabwa kugira amajwi menshi kurusha bagenzi be, kugira ngo atorerwe kuyobora igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!