00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Singapore igiye gukuraho itegeko rihana abagabo baryamana bahuje igitsina

Yanditswe na Yvette Balinda
Kuya 23 August 2022 saa 07:12
Yasuwe :

Minisitiri w’intebe wa Singapore Lee Hsien Loong yatangarije abaturage ko igihugu cyabo kigiye gukuraho itegeko rihana abagabo baryamana bahuje igitsina.

Ku cyumweru gishize, Lee yavuze ko gukuraho ingingo ya 377A mu byaha bihanwa n’amategeko, ari ikintu gikwiye kuko Abanya-Singapore benshi bamaze kwakira abaryamana bahuje ibitsina.

Yagize ati “Kuryamana ku bushake hagati y’abantu bakuru ntibyari bikwiye kugira itegeko n’ibwiriza ribigenga. Kubihanirwa nta gisobanuro byabona cyangwa se kubihindura icyaha”

Lee yongeyeho ko gukuraho iri tegeko bitazatatira umuco w’abanya-Singapore ndetse n’ indangagaciro.

Kuri ubu umuntu wafatwaga aryamana n’uwo bahuje igitsina muri Singapore yahanishwaga igifungo cy’imyaka ibiri. Nubwo itegeko ryari rihari, inkiko nyinshi zari zarahagaritse gutanga iki gihano.

Kuryamana kw'abagabo bahuje ibitsina muri Singapore ntabwo bizongera gufatwa nk'icyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages