Umutoza wa Manchester United, Alex Ferguson yatangaje ko atazongera gutoza umupira w’amaguru nyuma ya shampiyona y’uyu mwaka wa 2013.
Ferguson w’imyaka 71 yari amaze imyaka 26 atoza Manchester United, yatwaye ibikombe 13 bya shampiyona y’u Bwongereza, n’ibikombe 2 by’amakipe yabaye aya mbere i wayo ku mugabane w’u Burayi (Champions League).
Nk’uko tubikesha le Figaro, Ferguson yavuze ko gusezera yabitekerejeho cyane kandi ko atahubutse afata icyo cyemezo, kuko yifuza gusiga Manchester United iri ku rwego rwo hejuru nk’uko imeze ubu, kandi ngo ifite n’abakinnyi bakiri bato beza bashobora gutwara ibindi bikombe.
Ugusezera kwa Ferguson kuratunguranye, ariko guhaye imbaraga inkuru zavugaga ko Mourinho ariwe uzamusimbura, kuko abyifuza cyane kandi akaba atamerewe neza mu ikipe ya Real Madrid.



















TANGA IGITEKEREZO