Minisitiri w’Umutekano yavuze kimwe muri ibyo bisasu cyaturikiye hafi y’imva z’Aba-Shia zari mu gace ka Sayyida Zeinab muri izi mpera z’icyumweru, kikaba cyari mu mudoka.
Aljazeera yavuze ko amashusho yacishijwe kuri televiziyo y’igihugu yagaragaje imodoka n’amazu biri gushya hafi y’aho ziriya mva ziherereye.
Umutwe wa Islamic State ukorera muri Iraq wahise wigamba ibyo bitero.
Si ubwa mbere izi mva zibazirwa n’ibitero by’ubwiyahuzi kuko muri Gashyantare 2015 abiyahuzi babiri biturikirijeho ibisasu bane bagapfa abandi 11 bagakomereka.
Muri uko kwezi kandi imodoka yari itwaye aba-Shia bo muri Liban bari berekeje mu mutambagiro i Sayyida Zeinab yaturikanywe n’igisasu, icyo gihe abantu icyenda barapfuye mu gitero cyigambwe n’umutwe wa al-Nusra.



















TANGA IGITEKEREZO