Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa 29 Mutarama 2026, gihuriza hamwe ibyamamare birimo Juno Kizigenza, Kid From Kigali, Angel Mutoni, Bruce the 1st, Dj Rusam, Dj Tlex, Dj Crush na Patycope.
Bganiriye ku ngingo nyinshi zijyanye n’inararibonye yabo, kungurana ibitekerezo no gushishikariza urubyiruko kwiteza imbere babifashijwemo n’umutungo wabo mu by’ubwenge.
Muri iki gikorwa cyaranzwe no gusangira no gusabana mu buryo bunyuranye, abacyitabiriye bagarutse ku mbogamizi bahura na zo, uko bahangana na zo, n’uburyo bashobora kwagura ibikorwa byabo bikagera ku rwego mpuzamahanga.
Thibault Relecom yavuze ko SKOL ifite ubushake bwo gukomeza kuba hafi y’umuco n’imyidagaduro nyarwanda, binyuze mu gushyigikira impano z’abakiri bato no guteza imbere urubyiruko.
Yashimangiye ko gushyigikira urubyiruko rufite impano ari imwe mu nkingi z’ingenzi z’ikigo ayobora, bityo ari inshingano zabo gufasha impano z’Abanyarwanda kubona amahirwe yo kwaguka.
Ati “SKOL ntireba gusa ku gutanga ibinyobwa, ahubwo tuniyumvamo inshingano zo kuba umufatanyabikorwa w’urubyiruko rufite impano. Dushaka kuba hafi y’abahanzi, tukabafasha kugera ku rwego mpuzamahanga.”
Abitabiriye iki gikorwa bashimye SKOL ku bw’iki gitekerezo, bavuga ko cyabafashije kunguka ubumenyi, kuzamura icyizere no kwagura imikoranire.
SKOL Brewery Ltd imaze imyaka 16 ikorera mu Rwanda aho yakoze ibikorwa bitandukanye biteza imbere Abanyarwanda.
Mu bikorwa SKOL yakoze bikomeye harimo gushyigikira siporo ihereye muri Tour du Rwanda no gufasha Rayon Sports no gufasha abanyeshuri batandukanye kurihirwa amashuri mu byiciro bitandukanye.
Mu Ukwakira 2025 uru ruganda rwatangaje ko rugiye gushora hagati ya miliyoni 25$ na miliyoni 35$ mu kwagura ibikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!