Abanyaburayi bafite ubwoba ko mu gihe FICO yaba abaye Minisitiri w’Intebe akayobora Guverinoma nshya, byabangamira uruhande umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wafashe rwo gushyigikira Ukraine mu ntambara irimo n’u Burusiya.
SMER yagize amajwi 22.9% by’abatoye nk’uko ikigo gishinzwe ibarurishamibare muri Slovakia cyabitangaje. Niryo shyaka ryagize amajwi menshi kuko ishyaka Progressive Slovakia (PS) ryariguye mu ntege rifite amajwi 17.9% mu gihe irizwi nka Hlas ryagize amajwi 14.7%.
Fico wigeze kuba Minisitiri w’Intebe inshuro ebyiri ni we ufite amahirwe yo gusubira muri uwo mwanya agashyiraho Guverinoma nshya, icyakora bizamusaba kwiyunga n’andi mashyaka kuko nta bwiganze yagize bumwemerera gushyiraho Guverinoma y’ishyaka rye gusa.
Ishyaka Hlas niryo bivugwa ko rishobora kumwiyungaho dore ko rigizwe n’abiyomoye kuri SMER nyuma yo kutumvikana.
Fico yari yatangaje ko akigera ku butegetsi azahita ahagarika inkunga ya gisirikare igihugu cye cyageneraga Ukraine kandi agaharanira ko Ukraine itinjizwa mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Slovakia ituwe n’abaturage miliyoni 5.5 ni ku nshuro ya gatanu mu gihe cy’imyaka ine yari igiye mu matora agomba kugena Minisitiri w’Intebe, nyuma y’uko abagiyeho bajyaho mbere bananirwaga guhuza nk’amashyaka yatsinze.
Slovakia ni kimwe mu bihugu byari bimaze igihe bisabira ibihano byinshi u Burusiya ndetse ikanatanga inkunga za gisirikare zo gufasha Ukraine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!