Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Slovakia, Robert Fico. Ni nyuma y’uko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi unaniwe kumvikana ku ngingo yo gukoresha umutungo w’u Burusiya wafaririwe mu gusana ibyangirijwe muri Ukraine.
Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byafatiriye umutungo w’u Burusiya ubarirwa muri miliyari 300$. U Burusiya bwahorwaga gutangiza intambara kuri Ukraine mu 2022.
Agera kuri miliyari 213$ afitwe n’Ikigo cyo mu Bubiligi gifasha mu guhererekanya amafaranga cya Euroclear ndetse inyungu yayo yakomeje kwiyongera aho nko muri Nyakanga 2024 iki kigo cyoherereje Ukraine arenga miliyari 1,63$ yaturutse kuri uwo mutungo.
EU itaganya gukoresha miliyari 160$ nk’inguzanyo, yahabwa Ukraine, umutungo w’u Burusiya ugakoreshwa nk’ingwate.
Ubwo Fico, yari mu nama y’abaminisitiri yabyamaganiye kure ati “Ntabwo nzigera na rimwe nshyira umukono ku bijyanye no kwishingira imari yakoreshwa na Ukraine mu bya gisirikare mu 2026 na 2027.”
Yunze mu rya Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Bart De Wever, uherutse gutanga umuburo ko gufata burundu umutungo w’u Burusiya wafatiriwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, ari igikorwa cyo gutangiza intambara.
Uyu muyobozi yavuze ko kwigabiza imitungo y’u Burusiya byaba ari ugushotora iki gihugu kinini ku Isi mu buso, ko na cyo cyakwihorera mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ati “Ntabwo turi mu Isi y’inzozi. Turi mu Isi aho ibintu biba ubireba. Turi mu Isi aho ushobora gufata miliyari 200$ z’undi muntu bigateza ibibazo bikomeye.”
Ni mu gihe bimwe mu bihugu bigize EU nk’u Bufaransa na Espagne bimaze igihe bisaba ko uwo mutungo w’u Burusiya wafatirwa burundu, ugakoreshwa mu kubaka igisirikare cya Ukraine, bigatuma Ukraine igira ijambo rikomeye mu biganiro n’u Burusiya bigamije guhagarika intambara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!