00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Slovénie: Abarembye bagiye kujya bahuhurwa

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 19 July 2025 saa 09:43
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko ya Slovénie yemeje itegeko ritanga uburenganzira bwo guhuhura abantu barembye cyane ndetse bashobora kuba bababaye bikabije kandi nta cyizere cyo gukira gihari.

Iri tegeko ryemejwe ku wa 18 Nyakanga 2025, n’Abadepite 50 barishyigikiye, 34 bararirwanya naho 3 barifata. Rikurikira amatora ya kamarampaka yabaye umwaka ushize, aho 55% by’abatoye basabye ko hashyirwaho iri tegeko.

Itegeko riteganya ko uburenganzira bwo kwihutisha gupfa ku bushake buzahabwa gusa abantu bakuru barembye cyane, bamaze gukoresha uburyo bwose bushoboka bwo kwivuza.

Ibi bivuze ko abari mu bubabare bukabije bafite ibibazo by’indwara zo mu mutwe batazemererwa gukoresha iri tegeko, nk’uko ikigo cy’itangazamakuru cya STA cyabitangaje.

Slovénie yinjiye mu bihugu bike ku isi byamaze kwemera iri tegeko nyuma ya Australie, Canada, u Buholandi, u Bubiligi hamwe na Leta zimwe na zimwe zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Kamena 2025, Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yemeje iri itegeko ariko bizabanza kwemezwa na Sena kugira ngo ritangire gushyirwa mu bikorwa.

Nubwo byemejwe muri Slovénie , itsinda ry’abaturage batavuga rumwe n’iri tegeko ryatangaje ko rigiye gushaka ibisabwa kugira ngo habeho andi matora ya kamarampaka yo kurivugurura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages