Ibigo bikora izi telefoni ngo byacuruje izigera kuri miliyoni 275.8 kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe, nk’uko iki kigo kibitangaza.

Nko mu gihugu cy’u Bushinwa kizwiho gukora cyane izi telefoni, cyahombye ku kigero cya 20.3%, ibi bikaba aribyo byatumye binagira ingaruka ku isoko mpuzamahanga.

Iri homba ryatewe n’uko kugeza nko muri Gashyantare uyu mwaka, igihugu cy’u Bushinwa cyari cyarahagaritse ibikorwa kubera Coronavirus.

IDC kivuga ko urugero Isi yabonagamo izi telefoni n’ibikoresho byazo biturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byagabanutse ku kigero cya 16.1%, mu gihe ku mugabane w’u Burayi ho byagabanutse ku kigero cya 18.3%.

Kugeza ubu ibikorwa bitandukanye mu Bushinwa byarasubukuwe, ku buryo ngo bishoboka ko telefoni zigera kuri miliyoni 326 arizo zishobora kujyanwa mu mahanga muri uyu mwaka, harimo n’izikoresha ikoranabuhanga rya 5G zigera kuri miliyoni 137.

Umusesenguzi mu by’ubukungu, Ben Stanton avuga ko “Muri Gashyantare ubwo Coronavirus yari yibasiye u Bushinwa abacuruzi barimo gushaka uko bakora Smartphones nyinshi ngo bahaze Isi, ariko muri Werurwe, ibintu byabaye bibi kuko izi telefoni zari nyinshi ariko igice kinini cy’Isi abaturage badasoboka aho batuye.”

Kugeza ubu ibigo birimo Huawei byagize igihombo ku kigero cya 17% mu mezi atatu abanza y’uyu mwaka, Apple kuri ku 8%. Gusa ngo hari ibindi bigo byo mu Bushinwa byungutse birimo nka Xiaomi yungutse ku 9%, mu gihe Vivo ari 3%.

CNBC ivuga ko ikigo cya Samsung aricyo kiri imbere ku mu bijyanye n’isoko mu mezi atatu abanza y’uyu mwaka, gikurikirwa na Huawei ndetse na Apple.

Isoko rya smartphones kimwe n'ibindi bicuruzwa ryarahungabanye ku rwego mpuzamahanga
Isoko rya smartphones kimwe n'ibindi bicuruzwa ryarahungabanye ku rwego mpuzamahanga