IGIHE yakuviriye imuzingo amakuru avugwa mu bitangazamakuru bitandukanye byo hirya no hino ku Isi avuga ko Perezida Trump ashobora kweguzwa ku nshingano ze zo kuyobora iki gihugu cy’igihangange ku Isi.

Umutangabuhamya byaje kumenyekana ko yari umukozi w’Ikigo cya Amerika gishinzwe Iperereza, CIA mu nyandiko yujuje yavugaga ko ikiganiro cyo kuri telefoni Trump yagiranye na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ari impuruza ku bakora mu nzego z’iperereza.

Nyuma y’impaka nyinshi, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ‘White House’ ku wa 25 na 26 Nzeri 2019 byemeye ko icyo kiganiro cyajya hanze hakumvwa ibyo aba bakuru b’ibihugu byombi baganiriye.

Ni ikiganiro bivugwa ko aba bakuru b’ibihugu byombi bagiranye muri Nyakanga 2019; icyo gihe ngo Zelensky yasabaga Perezida Trump kongera inkunga mu bya gisirikare, uyu na we agasaba Trump ko yagira icyo amukorera.

Perezida wa Ukraine Zelensky yagize ati “Nashakaga kubashimira ku bufasha mu bijyanye n’umutekano. Twiteguye gukomeza gufatanya mu bihe biri imbere, urebye twiteguye kugura izindi Javelins (intwaro z’intambara) muri Amerika ku mpamvu z’ubwirinzi.”

Trump mu gusubiza yagize ati “Nifuzaga ko mwagira icyo mudukorera kubera ko igihugu cyacu kiri kunyura muri byinshi. Ukraine iziho byinshi, nashakaga ko ucukumbura ibi byose bivugwamo Ukraine, bavuga ko Crowdstrike Holdings (Sosiyete y’ikoranabuhanga ibarizwa mu Mujyi wa Sunnyvale muri California bivugwa ko yaba ibitse amakuru y’uko amahanga yagize uruhare mu matora ya Amerika) bavuga ko Ukraine ariyo ifite ububiko bw’ayo makuru”.

Muri iki kiganiro Trump nyuma yo gusaba ko bamumenyera ibijyanye n’ububiko bw’amakuru ajyanye n’uruhare rw’amahanga mu matora ya Amerika, yatanze icyifuzo ko hakorwa iperereza ku muryango wa Joe Biden.

Ati “Hari kuvugwa byinshi ku muhungu wa Biden ko yahagaritse Ubushinjacyaha kandi abantu benshi bashaka kumenya ibibyerekeyeho,… Biden yagiye yigamba ko yahagritse ubushinjacyaha ubwo ushobora kubirebaho… kubyumva biteye ubwoba.”

– Kuki Joe Biden avugwa muri ruswa, ese ahurira he na Ukraine?

Ubwo Joe Biden yari Visi Perezida ku butegetsi bwa Barack Obama, Amerika yageragezaga gufasha Ukraine mu kibazo cyayo n’u Burusiya, Amerika yaje gutangaza ko ruswa iri mu bayobozi bakuru ba Ukraine ari imbogamizi ku bufasha itanga ndetse ko Viktor Mykolayovych Shokin [Wabaye Umushinjacyaha Mukuru] abifitemo uruhare runini cyane.

Ku gitutu cya Amerika binyuze kuri Joe Biden wari uzihagarariye muri iki kibazo, Ukraine yakoze impinduka zirimo kwirukana Shokin.

Shokin nyuma yo kwirukanwa yatangiye gushinja Joe Biden kumwirukanisha kugira ngo akingire ikibaba umuhungu we Hunter Biden, yari yaratangiye gukoraho iperereza ku mikoranire ye na Kompanyi itanga ingufu muri Ukraine yitwa ‘Burisma Holdings’.

Trump yasabaga ko Joe Biden yakorwaho iperereza kuko bivugwa ko yatanze ruswa kugira ngo Viktor Shokin yirukanwe n’iperereza ku muhungu we Hunter Biden rihagarare.

Uku gusaba kwa Trump ko hakorwa iperereza ku kibazo cya Hunter Biden, umuhungu wa Joe Biden nibyo byafashwe nko kotsa igitutu igihugu cy’amahanga ndetse anabakangisha kubahagarikira inkunga mu bya gisirikare igihe baba badakoze ibyo yasabye kugira ngo yangize isura y’umukandida wo mu Ishyaka ry’Aba- Démocrates bazahangana mu matora ataha.

Trump abinyujije kuri Twitter ntiyigeze ahakana ko yasabye Ukraine gukora iri perereza ahubwo yasabye ko n’u Bushinwa nabwo bwakora iperereza ku muryango wa Biden.

Yagize ati “U Bushinwa bukwiye gutangira iperereza kuri ba Biden kuko ibyabubayemo ni bibi nk’ibyabaye muri Ukraine. Navuga ko iyo nza kuba Perezida Zelensky, nari gutanga itegeko ko batangira iperereza kuri ba Bidens”.

Kuri ubu ikibazo cya Trump kiri mu Nteko Ishinga Amategeko aho kiri gukorwaho iperereza mu buryo bwimbitse hashakwa ibimenyetso, igihe ibihagije bizaboneka, abagize Inteko bazatora ku mwanzuro wo gukomeza urugendo rwo kweguza Trump.

Mu gihe 51% by’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite batora ko inzira yo kweguza Trump ikomeza, ikibazo kizagezwa muri Sena kugira ngo hafatwe umwanzuro wa nyuma unyuze mu matora.

Mu gihe Inteko yatora munsi ya 50% ku kweguza Trump, ikirego kizahagararira aho Trump akomeze kuyobora uko bisanzwe.

– Ese amahirwe y’uko sena yatora kweguza Trump angana ate?

Sena iyo yemeje umwanzuro w’abadepite, hategurwa urubanza ruburanishwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga. Kugira ngo perezida yeguzwe bisaba ko 2/3 (67 mu 100) by’abasenateri batora bemeza uyu mwanzuro.

Kuba Ishyaka ry’Aba- Républicains ari naryo Trump abarizwamo rifite umubare munini w’abasenateri muri Sena (53) ni amahirwe kuri we y’uko atakeguzwa kuko abenshi bashobora gutora barwanya uyu mwanzuro.

Trump aramutse yegujwe yahita asimbuzwa nkuko byagenze kuri Richard Milhous Nixon wabaye Perezida wa 37 wa Amerika kuva mu 1969 kugeza yeguye mu 1974.

– Ni nde wasimbura Trump mu gihe yaba yegujwe?

Mu gihe Trump yakweguzwa cyangwa agahitamo kwegura nk’uko byagenze kuri Nixon, Itegeko Nshinga rya Amerika rigena ko iyo Perezida yegujwe cyangwa akava ku butegetsi asimburwa na Visi perezida, ubwo kuri Trump yasimburwa na Mike Pence.

Si ubwa mbere muri Amerika hakozwe iperereza rigamije kweguza Perezida kuko ku wa 9 Kanama 1974, Richard Nixon yahisemo kwegura ubwo Inteko Ishinga Amategeko yari itaratora umwanzuro wo kumweguza; mu 1998 Bill Clinton yagizwe umwere na Sena ku kirego cy’uko yaryamanye na Monica Lewinsky, umukobwa wimenyerezaga umwuga muri ‘White House’.

Ku wa 19 Ukuboza 2019, Bill Clinton yaregujwe ahorwa ibinyoma ku mubano we na Lewinsky ariko ku wa 12 Gashyantare, Sena itora ko adakurikiranwa bituma asoza inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu.

Andrew Johnson [1868] wabaye Perezida wa 17 wa Amerika na Bill Clinton [1998] ni bo basabiwe kweguzwa byemewe n’amategeko.

Biyongeraho Donald Trump ndetse Perezida w’Umutwe w’Abadepite muri Amerika, Nancy Pelosi, yavuze ko Trump yakoze amakosa akomeye yo gutanga ruswa kuri Ukraine ngo imufashe gushyira hasi Joe Biden ushaka kwiyamamariza kuyobora Amerika, bifatwa nk’ikimenyetso cyashingirwaho mu kumweguza.

Hari abandi baperezida bakangishijwe kweguzwa ariko dosiye zabo ntizagezwa mu Nteko.

Itegeko Nshinga rya Amerika mu Ngingo yaryo ya 2, igika cya kane riteganya ko Perezida ashobora kweguzwa igihe ahamwe n’icyaha cy’ubugambanyi, ruswa cyangwa ibindi byaha bikomeye.

Perezida Donald Trump yatangiye kotswa igitutu cyo kweguzwa muri Nzeri 2019 nyuma y'ikiganiro yagiranye na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky
Perezida Donald Trump yatangiye kotswa igitutu cyo kweguzwa muri Nzeri 2019 nyuma y'ikiganiro yagiranye na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky