Ni ibitero bibiri byagabwe, aho icya mbere cyagabwe ku isoko ry’amatungo riri mu gace ka Afgoye, ahaturikirijwe ibisasu bibiri bigahitana abantu barindwi, abagera kuri 14 bagakomereka.
Ikindi cyagabwe ku Muyobozi w’Agace ka Merka kari mu birometero 92 mu Majyepfo ya Mogadishu we n’abo bari kumwe, aho bivugwa ko ikihebe cyiturikirijeho igisasu kigahitana uyu muyobozi n’abandi bantu 10, abandi barimo n’abarinzi be bagakomereka.
Umuvugizi wa Al-Shabaab, Abdiasis Abu Musab, yatangaje ko ibi bitero ari bo babiri inyuma, ko bishe meya wa Merka ndetse n’abasirikare bibiri muri Afgoye.
Al-Shabaab igizwe n’abarwanyi babarirwa hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi birindwi, ikaba imaze igihe yarigometse ku butegetsi aho igenzura 70% y’ibice by’amajyepfo n’igice cyo hagati mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!