00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Somalia: Umuyobozi wa Alshabab washakishwaga yishyikirije polisi

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 29 December 2014 saa 01:11
Yasuwe :

Umwe mu bayobozi bakuru ba Al-Shebaab Zakariya Ismail Ahmend Hersi washakishwaga yishyikirije ku bushake polisi yo mu gace ka Gedo.
Inkuru ya allAfrica iravuga ko tariki ya 27 Ukuboza 2014 aribwo uyu muyobozi yitanze ariko ukwitanga kwe kukaba gushobora kuba kwaraturutse mu kutumvikana hagati y’abagize uyu mutwe wa Al-Shebaab.
Uyu muyobozi wishyikirije polisi yari yarashyiriweho miliyoni eshatu z’Amadolari ya Amerika nk’igihembo kubazabasha kumuta muri yombi.
Umuyobozi mu gisirikare (…)

Umuyobozi mu gisirikare cya Somalia Jama Muse yagize ati “Yari umuntu ushakishwa kuko yari ari mu buyobozi bwa Al-Shebaab.”

Hersi yitanze nyuma y’uko undi muyobozi wa Alshabab Ahmed Abdi Godane yaguye mu gitero cy’indege cyagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uwo mutwe.

Biravugwa ko Hersi yaba yari amaze mezi atari mu buyobozi bwa Al-Shebaab kuko aba yararasanwe na Godane mu bitero byagabwe ku bayobozi ba Al-Shebaab.

N’ubwo Al-Shabab igabwaho ibitero iracyari ikibazo mu ihembe ya Afurika, kuko ku munsi wa Noheli yagabye igitero ku biro by’umuryango wa Afurika Yunze UBumwe, ihitana abasirikare batatu ba Uganda bari mu butumwa bw’amahoro, igaba n’ibindi bitero ku kicaro cya Loni no mu tundi duce.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages