Guverinoma ya Somalia yafunze ambasade yayo mu Rwanda, muri bimwe mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, iy’Amajyaruguru no muri Asia kubera amikoro make.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Somaliya, Abdiraham Beyle yabwiye abanyamakuru ku wa kane ko icyo gihugu cyafunze ambasade icyenda kugira ngo kigabanye umubare w’amafaranga cyazitangagamo.
Ikinyamakuru The Star kivuga ko inama y’abaminisitiri ba Somaliya yafashe uwo mwanzuro nyuma yo kubyigaho bagasanga bitazabangamira umubano n‘ibindi bihugu.
Beyle yavuze ko ambasade zafunzwe ari iya Sudani y’Epfo, Libya, u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Syria, u Budage na Malaysia.
Ahakana ko izi ambasade zafunzwe kubera nta kamaro zifitiye Somalia akemeza ahubwo ko byatewe n’uko nta mafaranga yo kuzitangaho leta ya Somalia yari ifite.



















TANGA IGITEKEREZO