00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete y’indege yasabwe ibisobanuro kubera kwanga gutwara Abayahudi

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 27 July 2025 saa 01:06
Yasuwe :

Sosiyete y’indege yo muri Espagne yitwa Vueling yasabwe ibisobanuro na Guverinoma y’u Bufaransa ku mpamvu basohoye urubyiruko rw’Abayahudi b’Abafaransa mu ndege ubwo yiteguraga kujya i Paris.

Iyi Sosiyete igaragaza ko uru rubyiruko rutasohowe ruzizwa ko ari Abayahudi ahubwo ko bazize imyitwarire mibi bagaragazaga muri iyi ndege.

Ku wa 23 Nyakanga 2025, nibwo uru rubyiruko rw’Abayahudi rugera kuri 44 ndetse n’abandi bakuru umunani basohowe mu ndege, ubwo yiteguraga guhaguruka mu mujyi wa Valencia yerekeza i Paris.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noel Barrot, abinyujije mu itangazo yashyize hanze ku wa 26 Nyakanga 2025, yavuze ko yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Vueling, Carolina Martinoli, amubwira ko atigeze yishimira uburyo abaturage b’Abafaransa bafashwe muri iyi ndege ndetse anamusaba ibisobanuro ku cyatumye basohorwa.

Barrot yakomeje avuga ko yasabye amakuru yose kugira ngo hamenyekane niba uru rubyiruko rwarafashwe nabi ndetse rukanasohorwa mu ndege kubera ko ari Abayahudi cyangwa barakorewe ivangura rishingiye ku madini.

Martinoli yavuze ko bagiye gutangira gukora iperereza ryimbitse kugira ngo barebe impamvu aba basore n’inkumi basohowe muri iyi ndetse ndetse ko ibizavamo bazabisangiza ubuyobozi bw’u Bufaransa na Espagne.

Sosiyete y’indege ya Vueling yasabwe ibisobanuro na Guverinoma y’u Bufaransa ku mpamvu basohoye urubyiruko rw’Abayahudi b’Abafaransa mu ndege yiteguraga kujya i Paris.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages