00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete ya Apple yanze gufasha FBI mu iperereza

Yanditswe na

Mhigo Jean Baptiste

Kuya 19 February 2016 saa 04:34
Yasuwe :

Umucamanza wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yategetse ko sosiyete ya Apple ifasha Ikigo cy’Iperereza cya Amerika, FBI, guhabwa uburenganzira bwo kubona amakuru yari muri telefoni y’umwe mu bagabye ibitero by’i San Bernardino byahitanye abantu 14 muri California mu mpera z’umwaka ushize.

Binyuze mu buyobozi bwa Apple, iyo sosiyete yanze gufasha FBI kubera ko ngo ikora ibishoboka byose kugira ngo yereke abakiriya bayo bo hirya no hino ku Isi, ko amakuru ya telefoni zabo aba afite umutekano atapfa gutangwa.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, umucamanza wo muri Leta ya California witwa Sheri Pym, yanditse umwanzuro agira ati ‘‘Apple izatanga ubufasha bwa tekinike mu gukora iperereza kuri telefoni igendanwa yo mu bwoko bwa iPhone 5C, buzorohereza abakozi ba FBI kubona amakuru yo kuri iyo telefoni.’’

Uwo mucamanza yanasabye ko Apple igomba gutanga porogaramu ikoreshwa kuri iyo telefoni, izafasha abakora iryo perereza kurwanya ko habaho gusiba ibiyirimo.

Mu ibaruwa igaragara ku rubuga rwa Apple, Umuyobozi wayo Tim Cook, yavuze ko ubwo busabe buramutse bushyizwe mu bikorwa byaba ari ukubangamira umutekano w’abakiriya bayo.

Iyo baruwa ikomeza igira iti ‘‘Ku bakiriya ba Apple n’ab’izindi sosiyete z’ikoranabuhanga, dukora ibishoboka byose kugira ngo turinde umutekano w’amabanga yabo.’’

Mu gihe Amerika ikomeje kwikanga no guhura n’ibitero by’ubwiyahuzi, ubuyobozi buri gushyira igitutu kuri sosiyete z’ikoranabuhanga kugira ngo zibufashe kurwanya ibyihebe, zigaragaza ubutumwa ndetse n’amakuru bihanahana.

Umuyobozi wa Apple, Tim Cook, yerekana telefoni yo mu bwoko bwa iPhone 5C

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages