Ibi bihano byafatiwe u Burusiya nyuma y’aho butangije intambara kuri Ukraine muri Gashyantare umwaka ushize.

Sosiyete z’ubucuruzi zavuye mu Burusiya cyangwa zigahagarika ibikorwa, zahombye akayabo nk’uko ikinyamakuru cyibanda ku nkuru z’ubucuruzi cyabitangaje.

Inkuru yacyo ivuga ko mu bigo byahombye cyane harimo sosiyete yo muri Suède yitwa IKEA ikora ibikoresho bitandukanye byo mu rugo, ikora imyenda cya H&M na yo yo muri iki gihugu zahombye miliyoni 400$ na miliyoni 363$ nk’uko zikurikirana.

Sosiyete yo muri Espagne ikora imyenda, Indetex yahombye agera kuri miliyoni 300 z’amadolari mu gihe iyo mu Bufaransa icuruza ibikoresho bya siporo, Decathlon yahombye nibura miliyari 140 z’amadolari.

Ibindi bigo byahagaritse ibikorwa mu Burusiya ntibirararangiza kwitegura kuva muri iki gihugu. Igihombo cyabyo kibarirwa hagati ya miliyoni 500 na 700 z’amadolari ya Amerika.

Mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka, isesengura ryagaragaje ko Abarusiya bagera kuri 50% batigeze bahungabanywa n’uko sosiyete z’inyamahanga zakoraga imyenda zahagaritse ibikorwa mu 2022.

Nibura 56% by’ababajijwe bagaragaje ko batari baramenye ko sosiyete z’inyamahanga zikora imyenda zirimo Chanel, Louis Vuitton, Zara na H&M zagiye.

Nubwo Perezida Putin yemera ko ibihano igihugu cye cyafatiwe n’ibihugu by’u Burayi na Amerika byagize ingaruka mbi ku bukungu, avuga ko n’ababifashe byabagarutse.