Muri Werurwe 2020 nibwo Southwest Airlines yari yahagaritse inzoga mu ndege zabo ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari cyakajije umurego.
Guhera tariki 16 Gashyantare, inzoga n’imivinyo bizatangira gutangwa ku bagenzi bakoreshe indege z’iyo sosiyete.
American Airlines niyo sosiyete yo muri Amerika muri enye zikomeye muri icyo gihugu, yari yasubukuye ibyo guha inzoga abagenzi bazigendamo.
Abakira abantu mu ndege za Southwest Airlines ntibishimiye umwanzuro wafashwe n’ubuyobozi bw’iyo sosiyete kuko bavuze ko bishobora kubangamira umutekano w’abagenda mu ndege.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!