00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Spotify yajyanywe mu nkiko

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 6 November 2025 saa 08:39
Yasuwe :

Ikigo gicuruza umuziki kuri internet cya Spotify, cyarezwe mu rukiko rw’i California, gishinjwa kwirengagiza ikoreshwa rya ‘bot’ ku bahanzi bakomeye kugira ngo bongere umubare w’abumva indirimbo zabo.

Bot ni porogaramu y’ikoranabuhanga ishobora gukoreshwa mu buryo butemewe kugira ngo yumve indirimbo inshuro nyinshi bigaragare nk’aho indirimbo ikunzwe cyane.

Abajyanye Spotify mu nkiko, bayishinja kungukira mu ikoreshwa rya bot ku bahanzi bakomeye nka Drake, aho iyo porogaramu igaragaza ko bumviswe cyane kurusha abandi bigatera abahanzi bato igihombo.

Iki kirego cyatanzwe n’Umuraperi RBX akaba na mubyara wa Snoop Dogg ndetse n’abandi bakora mu bijyanye n’umuziki. Avuga ko Spotify yananiwe guhangana n’ubwo bujura bigateza igihombo gikomeye mu ruganda rw’umuziki.

Spotify isanzwe ihemba abahanzi hashingiwe ku mubare w’abumvise ibihangano byabo (streaming). Kubeshya imibare y’indirimbo z’abahanzi bakomeye bigabanya umubare w’amafaranga yagenewe abandi bahanzi.

Abarega bavuga ko hari abarenga 100 bafite uburenganzira ku muziki bashobora kuba batinya cyangwa badafite ubushobozi bwo kurega Spotify.

Umuvugizi wa Spotify yabwiye AFP ko batabasha gutanga ibitekerezo ku rubanza kuko rukomeje, ariko ahakana ko Spotify yungukira muri ubu bujura.

Yagize ati “Turimo gushora amafaranga menshi mu buryo bugezweho bwo guhangana n’iki kibazo no kurinda inyungu z’abahanzi binyuze mu ngamba zikomeye nko gukuraho iyo porogaramu, gushyiraho ibihano n’ibindi.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages