00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sri Lanka: Umugabo yatawe muri yombi azira guhanura urupfu rwa Perezida

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 February 2017 saa 08:39
Yasuwe :

Umugabo witwa Vijithamuni Rohana De Silva w’imyaka 52 ukomoka muri Sri Lanka, yatawe muri yombi azira ko yahanuye ko Perezida w’icyo gihugu, Mainthripala Sirisena yagombaga kwitaba Imana mu cyumweru gishize, ariko bikarangira ntacyo abaye.

Vijithamuni Rohana de Silva wahoze ari umwe mu bayobozi b’ubwato bwo muri Sri Lanka yagejejwe imbere y’ubutabera ku wa Gatatu, tariki ya 1 Gashyantare maze ahanishwa gutanga amande y’amadorali ya Amerika 13,300 arenga miliyoni 10 z’amanyarwanda.

Umuntu utaratangajwe amazina yagize ati” Yafashwe nyuma y’uko Minisiteri y’itangazamakuru itanze ikirego igaragaza ko ibintu yatangaje (De Silva) bitari byo byateje impagarara mu baturage.”

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu mezi atandatu ashize, De Silva yanditse inyandiko z’amapaji menshi ku rukuta rwe rwa internet (blog) avuga ku rupfu rwa Perezida w’icyo gihugu ndetse akaba yari yaratangaje ko uwo mukuru w’igihugu agomba gupfa tariki ya 26 Mutarama 2017 ariko uwo munsi washize nta kibazo kibayeho.

Uyu mugabo ngo si mushya mu nkiko kuko yigeze no gufungwa azira kuba umwe mu bagize uruhare mu kugerageza kwica uwari Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Rajiv Gandhi ubwo yasuraga icyo gihugu mu 1987.

Abanyepolitiki bo muri Sri Lank ngo bafite imyizerere igendeye ku buhanuzi kuko bamwe baba bifitiye abahanuzi babo ku buryo bizera ibyo bababwiye kurenza inama bashobora kugirwa n’abayobozi babo babakuriye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages