Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025 nibwo indege yerekezaga mu Murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba, yakoze impanuka mu gihe yari isigaje iminota itatu gusa, ngo igere ku kirombe cya peteroli giherereye ahitwa Unity State.
Mu bantu 20 baguye muri iyo mpanuka, hari harimo abanyamahanga batanu, barimo n’Abashinwa babiri, Umuhinde umwe n’Abagande babiri. Mu gihe abandi 15 bose bari abaturage ba Sudani y’Epfo.
Abakozi bo mu birombe bya peteroli baguye muri iyi mpanuka, bakoreraga sosiyete yitwa ‘Greater Pioneer Company (GPOC)’, naho indege bari barimo ikaba yari iya sosiyete yitwa ‘Light Air Services Aviation Company’.
Ubuyobozi bwa Sudani y’Epfo bwagize buti "Twifatanyije mu kababaro n’inshuti n’imiryango y’ababuriye ababo muri iyo mpanuka y’indege. Tubafashe mu mugongo muri ibi bihe bikomeye cyane.”
Kugeza ubu icyateje iyi mpanuka ntabwo kiramenyekana, ariko ubuyobozi bwatangaje ko hari iperereza ryahise ritangira, ubu rikaba ritararangira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!