Minisitiri w’Umutekano mu gihugu muri Suède, Anders Ygeman, yavuze ko hazakoreshwa indege mu kubasubiza iwabo, ariko ko bizatwara imyaka itari mike.
Abimukira ibihumbi 163, nibo basabye kuguma muri icyo gihugu mu mwaka 2015. Uyu ukaba ari wo mubare munini w’abimukira ku mugabane w’u Burayi.
Gusa, ngo umubare w’abimukira waragabanutse cyane kuva aho Suède ishyiriyeho amategeko yo kurinda imipaka yayo uyu mwaka.
Ibihugu birimo Suède, u Budage n’ibindi bihugu byo mu Karere ka Scandinavie, bikundwa cyane n’abimukira binjira ku mugabane w’u Burayi badakurikije amategeko.
BBC dukeshya iyi nkuru, yanditse ko mu bimukira 58,800 basabye kwinjira, abangana na 55% baremerewe.
Ygeman yavuze ko abazirukanwa bagera ku bihumbi 60, ariko ngo uwo mubare ushobora kwiyongera ukagera ku bihumbi 80.



















TANGA IGITEKEREZO