00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Suède: Polisi yatangiye gukumira ibikorwa byo gutwika Quran

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 22 February 2023 saa 02:08
Yasuwe :

Polisi ya Suède yatangiye gukumira ibikorwa byo gutwika igitabo cya Quran, mu mugambi wo gukuraho inzitizi zatuma iki gihugu kitinjira mu muryango wo gutabarana NATO.

Icyakora, ibindi bitabo by’iyobokamana bemerewe kubitwika. Kubuza abaturage gutwika Quran mu ruhame, bishobora kuzafatwa nko kubangamira uburenganzira n’ubwisanzure bw’abantu.

Mu gusobanura icyateye polisi guhitamo gukumira itwikwa rya Quran ariko bakarekera abantu ubwisanzure ku kuba batwika ibindi bitabo byifashishwa n’abanyamadini, igihe babisabye; hasobanuwe ko ari uburyo bwo kwirinda ko hakwaduka ibikorwa by’iterabwoba muri iki gihugu cyo mu majyaruguru y’isi.

Gusa nubwo bimeze bityo, mu buryo bweruye hakavugwa ko gutwika Quran bitemewe, amakuru avuga ko mu byumweru bishize hagiye habaho n’ibikorwa byo gukumira abatwika ibindi bitabo byera.

Ubutegetsi muri Suède bwagaragaye nk’ubwivuguruza ku ngingo ijyanye n’ubwisanzure bw’abaturage, aho bwavuze ko bushyigikiye ubu bwisanzure, ariko ku rundi ruhande bukanagaragara buvuga ko budashyigikiye na mba ibyo bikorwa bigaragara nk’iby’urwango ku madini.

Ikinyamakuru Sputnik gitangaza ko Leta ya Suède yafashe uwo mwanzuro wo gukumira itwikwa rya za Quran, nyuma y’aho hirya no hino mu bihugu bigendera ku mahame ya kisilamu, abantu bari batangiye kujya batwika bakanacagagura amabendera ya Suède.

Hari impungenge ko icyemezo cyafashwe na Suède, gishobora kuyibera intambamyi yo kwinjira muri NATO mu gihe icyo gihugu cyo na Finland muri Gicurasi 2022 byasabye kwinjizwa muri uwo muryango nubwo ku ruhande rwa Turkiya yo yeruye ikavuga ko idashyigikiye ko Suède yemererwa kwinjira muri NATO.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages