Yarasiwe mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Sodertalje ku wa 29 Mutarama 2025.
Ibinyamakuru byo muri Suède byatangaje ko yarashwe ubwo yari arimo gutanga ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bw’imbonankubone (Live).
Uyu mugabo yarashwe habura umunsi umwe ngo yitabe ubutabera dore ko ku wa 30 Mutarama 2025 aribwo hari gutangira urubanza rwe.
Ni mu gihe Polisi ya Suède yemeje ko yataye muri yombi abantu batanu bakekwaho guhitana uyu mugabo, gusa ntabwo iratanga andi makuru agendanye n’iyicwa rye.
Ku rundi ruhande uwitwa Salwan Najem wari uri mu kirego kimwe na Momika, nyuma yo kubona mugenzi we yishwe yahise atangaza ko nawe afite ubwoba kuko ashobora kwicwa.
Mu 2018 nibwo Salwan Momika ukomoka muri Iraq yagiye kuba muri Suède nk’impunzi, ndetse mu 2023 iki gihugu cyasabye ko yakoherezwa iwabo akaba ariho aburanishirizwa.
Igikorwa cyo gutwika Quran yakoze cyateje impaka nyinshi ndetse gituma ibihugu birimo Iraq, Turukiya na Pakistan bimwamagana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!