00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Suède yahagaritse iperereza ku cyaha cyo gufata ku ngufu gishinjwa Julian Assange

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 20 May 2017 saa 10:05
Yasuwe :

Abashinjacyaha bo muri Suède bahagaritse iperereze ku cyaha cyo gufata ku ngufu, Julian Assange washinze urubuga WikiLeaks yari amaze imyaka irindwi akurikiranyweho.

Umuyobozi w’Ibiro by’ubushinjacyaha, Marianne Ny yavuze ko iperereza rihagaze, kandi ko kugira ngo Assange uri mu buhungiro muri ambasade ya Ecuador mu Bwongereza, akomeze gukurikiranwa agomba kubimenyeshwa biturutse mu nzira ziteganywa n’amategeko.

Mu 2012 nibwo Assange w’imyaka 45 yahungiye muri iyi ambasade, kubera gutinya ko yakoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera gushyira hanze amabanga arebana n’igisirikare, binyuze ku rubuga rwa WikiLeaks.

Nk’uko AlJazeera ibitangaza, iyi ni intsinzi ikomeye, kuri Assange wemeza ko urugendo rukiri kure, ndetse urugamba nyarwo akaba aribwo rusa n’urutangiye.

Yakomeje avuga ko WikiLeaks izakomeza urugamba rwo guharanira umucyo mu bikorwa bya za guverinoma, n’uburenganzira mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Nubwo Suède yahagaritse kumukurikirana ariko polisi y’u Bwongereza kuwa gatanu yatangaje ko Assange naramuka avuye aho ari mu buhungiro ntakizababuza kumuta muri yombi, kuko yarenze ku mategeko ubwo yananirwa kwishyikiriza ubutabera tariki ya 29 Kamena 2012.

Mu 2010 nibwo Assange yatangiye gushinjwa gufata ku ngufu, umugore wavugaga ko bahuriye mu nama ya WikiLeaks yabereye Stockholm.

Assange we ntiyahwemye kuvuga ko nubwo yaryamanye n’uyu mugore babikoze ku bwumvikane, ahubwo ibyo ashinjwa byihishwe inyuma n’impamvu za politiki.

Assange ari mu buhungiro muri ambasade ya Ecuador mu Bwongereza kuva mu 2012

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages