00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Syria: Abantu 30 baguye mu gitero cyagabwe kuri Leta ya Kiyisilamu

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 10 March 2015 saa 06:34
Yasuwe :

Ingabo Mpuzamahanga ziyobowe n’iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye igitero ku ntagondwa za Leta ya Kiyisilamu mu gace k’inganda za Peteroli zigaruriye mu Majyaruguru y’intara ya Raqa muri Syria nibura abantu 30 biganjemo intagondwa za Kiyisilamu bahasiga ubuzima.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP bivuga ko Leta ya Kiyisilamu yinjiza nibura miliyoni y’amadorali mu bucuruzi bwa Peteroli yo muri ako gace.

Bivugwa kandi ko mu mwaka wa 2014 umusaruro w’ibikomoka kuri peteroli ya Syria wagabanutse kugera ku tugunguru 9329, uvuye ku bihumbi 380 byasarurwagayo mbere y’uko intambara itangira muri icyo gihugu mu 2011.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages