00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Syria: Intwaro z’ubumara zibasiye imbwa n’inyoni

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 24 August 2013 saa 07:02
Yasuwe :

Mu gihe igihugu cya Syria gikomeje kuregwa gukoresha intwaro z’ubumara, kuri uyu munsi hagaragajwe amafoto akubiyemo inyoni, imbwa n’ibindi bimaze guhitanwa n’imyuka y’ubumara, utaretse n’abantu.
Kugeza ubu iyi myuka ntabwo yibasiye abantu gusa yibasiye, n’ibiguruka birimo inyoni, n’imbwa. Kugeza ubu hakaba habarurwa barenga 1,300 bahitanywe nabyo mu minsi itatu ishize.
Ikinyamakuru Daily News kiravuga ko kugeza ubu nta muntu urashobora kuba yabarura inyamanswa zaba zimaze kwicwa, ariko (…)

Mu gihe igihugu cya Syria gikomeje kuregwa gukoresha intwaro z’ubumara, kuri uyu munsi hagaragajwe amafoto akubiyemo inyoni, imbwa n’ibindi bimaze guhitanwa n’imyuka y’ubumara, utaretse n’abantu.

Kugeza ubu iyi myuka ntabwo yibasiye abantu gusa yibasiye, n’ibiguruka birimo inyoni, n’imbwa. Kugeza ubu hakaba habarurwa barenga 1,300 bahitanywe nabyo mu minsi itatu ishize.

Ikinyamakuru Daily News kiravuga ko kugeza ubu nta muntu urashobora kuba yabarura inyamanswa zaba zimaze kwicwa, ariko ubu ibice bitandukanye byatangiye kugaragaramo imirambo y’ibi bisimba.

Bimwe mu bisimba birimo kugaragara, birimo Intama zishwe n’iyi myuka, ihene n’imbwa.

Ban Ki Moon Umunyamabanga Mukuru wa Loni, yohereje i Damas intumwa ye Angela Kane ushinzwe kwambura ibirwanisho, kugira ngo hakorwe iperereza ryihuta kuri iki kibazo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages