Mu gihe igihugu cya Syria gikomeje kuregwa gukoresha intwaro z’ubumara, kuri uyu munsi hagaragajwe amafoto akubiyemo inyoni, imbwa n’ibindi bimaze guhitanwa n’imyuka y’ubumara, utaretse n’abantu.
Kugeza ubu iyi myuka ntabwo yibasiye abantu gusa yibasiye, n’ibiguruka birimo inyoni, n’imbwa. Kugeza ubu hakaba habarurwa barenga 1,300 bahitanywe nabyo mu minsi itatu ishize.
Ikinyamakuru Daily News kiravuga ko kugeza ubu nta muntu urashobora kuba yabarura inyamanswa zaba zimaze kwicwa, ariko ubu ibice bitandukanye byatangiye kugaragaramo imirambo y’ibi bisimba.
Bimwe mu bisimba birimo kugaragara, birimo Intama zishwe n’iyi myuka, ihene n’imbwa.
Ban Ki Moon Umunyamabanga Mukuru wa Loni, yohereje i Damas intumwa ye Angela Kane ushinzwe kwambura ibirwanisho, kugira ngo hakorwe iperereza ryihuta kuri iki kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO