Inzego zishinzwe ubutabazi zatangaje ko zabashije kubona imirambo y’abantu 71 bapfuye, zitabara ababarirwa muri 20, aho bari kwitabwaho mu bitaro biherereye mu Mujyi wa Tartus muri Syria.
Amakuru dukesha BBC avuga ko ubu bwato bwari burimo abantu bari hagati ya 120 na 150 biganjemo abagore n’abana. Aba bimukira bari biganjemo abaturuka muri Liban, Syria na Palestine.
Aba bimukira bashakaga kujya mu bihugu bitandukanye i Burayi.
Imibare y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe abimukira (IOM) igaragaza ko kuva uyu mwaka watangira abimukira 216 bamaze gupfa barohamye bashaka kujya i Burayi mu gihe abandi 724 bo baburiwe irengero.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!