Indorererezi ku burenganzira bwa muntu muri Syria, yatangaje ko IS yateye igisasu kikangiza bikomeye gereza ya Palmyra imaze imyaka myinsi ifatwa nk’ ikimenyetso cy’ itotezwa ku batavuga rumwe n’ubutegetsi.
AFP yatangaje ko abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Perezida Bashar al-Assad bishimiye isenyuka ry’ iyi gereza, iyi ikaba imaze iminsi 10 yigaruriwe n’ abarwanyi ba IS nyuma y’ uko ingabo za leta zahunze agace yubatsemo.
Mu tundi duce turi mu maboko y’ izi nyeshyamba mu mujyi wa Aleppo karimo n’ uyu mujyi ubwawo, abantu nibura 71 bishwe abandi benshi barakomereka ubwo indege za leta zahateraga ibisasu bya kirimbuzi.
Mu bwicanyi bwabanje, abasivili 59 bose b’ abagabo, biciwe ku isoko rya Al-Hail mu mujyi wa Al-Bab. Umuyobozi w’aka gace kagenzurwa n’ inyeshyamba witwa Rami Abdel Rahman yavuze ko impamvu umubare w’ abiciwe kuri iri soko ari munini, byatewe n’ uko kuwa gatandatu mu gitondo abantu bakunze kuhahurira ari benshi.
Abandi 12 barimo 8 bo mu muryango umwe nabo biciwe mu mujyi wa Al-Shaar bahitanwe n’ igisasu cyahatewe.
Umwe mu bayobozi b’ impirimbanyi ziharanira impinduramatwara muri Syria yagize ati “Ubu nibwo bwicanyi bukomeye indege za leta zikoze kuva mu ntangiro za 2015."
Leta ya Syria ikaba ivugwaho kuba yatangiye kwifashisha ibitero byo mu kirere nyuma yo kunanirwa urugamba rwo ku butaka kuko ingabo za leta zimaze kwimuka mu turere twinshi, ubu turi kugenzurwa n’ inyeshyamba zigendera ku mahame y’ idini ya Islam.



















TANGA IGITEKEREZO