Ibi ni ibyatangajwe n’igitangazamakuru cyo muri Taiwan cyitwa CNA kuri uyu wa 10 Ukwakira 2024, aho bavuga ko abo bakozi batawe muri yombi muri Mutarama uyu mwaka.
Aba bakozi batawe muri yombi n’inzego z’umutekano zo muri Zhengzhou, ahaherereye uruganda rwa Foxconn rutunganyirizwamo telefone za iPhone. Biravugwa ko icyaha baregwa ari ukwica amasezerano.
Taiwan imaze igihe itarebana neza n’u Bushinwa ahanini bishingiye ku cyifuzo cya bamwe mu bayoboye ako gace, bashaka ko kigenga mu gihe u Bushinwa bwo bwemeza ko ari intara yabwo.
Ibihugu nka Amerika bikunze kujya mu matwi y’abayobora Taiwan, ngo yiyomore ku Bushinwa, gusa Leta y’u Bushinwa yatanze gasopo ko nibikorwa bizabyara ingaruka zikomeye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!