Polisi ya Tanzania yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiba umwana w’umukobwa w’Umunyamweru no kugira uruhare mu kwica abandi ba Nyamweru, ibice by’imibiri yabo bikagurishwa ku babyizeramo amahirwe.
Inkuru ya AFP ivuga ko abafashwe, bafatiwe mu majyaruguru ya Tanzaniya.
Iyi nkuru ivuga ko Pendo Emmanuelle n’undi mwana w’umukobwa w’imyaka ine bashimutiwe mu majyaruguru ya Tanzania ahitwa Mwanza tariki ya 27 Ukuboza 2014.
Umuyobozi wa polisi muri ako gace, Mlowola Valentino yavuze ko muri aka gace, ba Nyamweru bakunze kwibasirwa n’abitwaje imihoro bakajya kugurisha ibice by’imibiri yabo.
Yagize ati “Twafashe abantu bane harimo na se w’umwana, turacyari mu iperereza ngo tumenye aho uwo mwana ari niba akiri muzima.”
Yongeyeho ko abakoze ibyo bashobora kuba baraburiwe n’abaturage bakabasha guhunga.
Guhera mu 2000, ba Nyamweru bagera kuri 74 barishwe muri Afurika y’Uburasirazuba. Leta ya Tanzania yo yashyizeho imiryango izajya yakira abana ba Nyamweru, mu rwego rwo kubarinda ababica n’ababashimuta. Ni nyuma y’uko byari bimaze kugaragara ko ba Nyamweru bari bibasiwe cyane mu 2009.
Umwe mu bantu 1400 muri Tanzania ni nyamweru, naho mu Burengerazuba bwa Afurika, umwe mu 20,000 niwe ushobora kuba Nyamweru.
Ibice by’umubiri wa ba Nyamweru birahenda cyane kuko igice kimwe kigura amadorali ya Amerika 600, mu gihe umubiri wose wa Nyamweru ugura amadolari ya Amerika ibihumbi 75.000.



















TANGA IGITEKEREZO