Umuyobozi w’iyi Minisiteri Makame Mbarawa yanenze imyifatire ya bamwe mu bakozi baganirira ku mbuga nkoranaymbaga umwanya munini mu masaha y’akazi, bigatubya umusaruro.
Yongeyeko ko abazafatwa bari kuri izo mbuga bazahanwa hakurikijwe amategeko, kandi asaba abakozi b’iyo Minisiteri gukorana ubushishozi n’umurava.
BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko bitewe n’uburyo abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga ari benshi binatewe n’akamaro bibafitiye, iki cyemezo gishobora kudashyirwa mu bikorwa.
Ikindi kandi bitewe n’iterambere ndetse n’uburyo ikoranabuhanga rituma abantu bahererekanya amakuru hirya no hino ku Isi, ndetse n’uburyo abakiri bato bari mu bitabira cyane gukoresha imbuga nkoranyambaga, bishobora kutazorohera abakozi b’iyi Minisiteri gushyira mu bikorwa iki cyemezo.
Mu gihugu cya Tanzania itumanaho ryateye imbere cyane, by’umwihariko ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp, Facebook naTwitter.



















TANGA IGITEKEREZO