00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzaniya: Minisitiri yirukanwe azira ruswa ya miliyoni y’amadolari

Yanditswe na

Noel T.

Kuya 23 December 2014 saa 07:40
Yasuwe :

Perezida Kikwete yamaze kwirukana Minisitiri w’Ubutaka, Imyubakire n’Iterambere ry’Imiturire, Anna Tibaijuka, kubera kwakira ruswa ingana na miliyoni imwe y’amadolari.
Inkuru ya The East African, ivuga ko Minisitiri Tibaijuka ashinjwa kwakira aya mafaranga aturutse ku mucuruzi James Rugemalira ngo amuheshe isoko mu bijyanye n’amashanyarazi.
Tibaijuka, wigeze gukora mu bunyamabanga bwa Loni akanayobora ishami ryayo rishinzwe imiturire, yamaganiye kure inteko imusaba kwegura, akavuva ko (…)

Perezida Kikwete yamaze kwirukana Minisitiri w’Ubutaka, Imyubakire n’Iterambere ry’Imiturire, Anna Tibaijuka, kubera kwakira ruswa ingana na miliyoni imwe y’amadolari.

Inkuru ya The East African, ivuga ko Minisitiri Tibaijuka ashinjwa kwakira aya mafaranga aturutse ku mucuruzi James Rugemalira ngo amuheshe isoko mu bijyanye n’amashanyarazi.

Tibaijuka, wigeze gukora mu bunyamabanga bwa Loni akanayobora ishami ryayo rishinzwe imiturire, yamaganiye kure inteko imusaba kwegura, akavuva ko aya mafaranga yayakiriye nk’impano y’ishuri yigeze yafashaga mu bikorwa by’ubwitange (fundraising).

Ku ya 22 Ukuboza, Perezida Kikwete yemeza ko nta bunyangamugayo bugaragara kuri uyu mugore, akavuga ko banakeneye umwanya wo gushaka umusimbura.

Yagize ati “Haragaragara ubunyangamugayo buke mu myitwarire ye … Niyo mpamvu twemeranyijwe ko minisitiri yaduha umwanya tugashyiraho undi muntu umusimbura mu mwanya ayobora,”

Ruswa mu bayobozi ba Tanzaniya ni ikibazo cyigeze no gutuma abaterankunga ingengo y’imari y’iki gihugu, bahagarika inkunga ya miliyoni 500 z’amadolari, bavuga ko bazazirekura habanje gukorwa iperereza ryimbitse ku bijyanye na ruswa yavugwaga muri iki gihugu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages