Turi ku wa 24 Kamena 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2004: Perezida Paul Kagame yatangije Inkiko Gacaca ku mugaragaro, inkiko zaciriye imanza abagera kuri miliyoni ebyiri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
2011: Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, rwakatiye igifungo cya burundu Pauline Ntyiramasuhuko ku bw’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gushishikariza abantu kuyikora no gufata abagore ku ngufu.
2013: Silvio Berlusconi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani yahamijwe ibyaha byo gusambanya abana akatirwa igifungo cy’imyaka irindwi.
2023: Abacanshuro ba Wagner Group bari bayobowe na a Yevgeny Prigozhin bagerageje gushaka gukuraho ubutegetsi bw’u Burusiya.
Mu muziki
2003: Beyoncé yashyize hanze album ye ya mbere “Dangerously in Love”, yari iriho indirimbo "Crazy In Love," yakoranye n’umukunzi we Jay-Z.
Abavutse
1979: Clare Akamanzi wayoboye RDB igihe kinini, aho kuri ubu ari Umuyobozi wa NBA Africa, ni bwo yavukiye muri Uganda.
1992: David Alaba, Umunya-Autriche wubatse ibigwi mu bakina bugarira mu ikipe ya Bayern Munich na Real Madrid.
1999: Darwin Núñez, umunya-Uruguay ukina asatira izamu muri Liverpool yo mu Bwongereaza.
Abapfuye
2013: Emilio Colombo wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani.
2021: Benigno Aquino III wabaye perezida wa 15 wa Philippines.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!