00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 24 Kamena

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 June 2026 saa 06:30
Yasuwe :

Turi ku wa 24 Kamena 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2004: Perezida Paul Kagame yatangije Inkiko Gacaca ku mugaragaro, inkiko zaciriye imanza abagera kuri miliyoni ebyiri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
2011: Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, rwakatiye igifungo cya burundu Pauline Ntyiramasuhuko ku bw’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gushishikariza abantu kuyikora no gufata abagore ku ngufu.
2013: (…)

2013: Silvio Berlusconi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani yahamijwe ibyaha byo gusambanya abana akatirwa igifungo cy’imyaka irindwi.

2023: Abacanshuro ba Wagner Group bari bayobowe na a Yevgeny Prigozhin bagerageje gushaka gukuraho ubutegetsi bw’u Burusiya.

Mu muziki

2003: Beyoncé yashyize hanze album ye ya mbere “Dangerously in Love”, yari iriho indirimbo "Crazy In Love," yakoranye n’umukunzi we Jay-Z.

Abavutse

1979: Clare Akamanzi wayoboye RDB igihe kinini, aho kuri ubu ari Umuyobozi wa NBA Africa, ni bwo yavukiye muri Uganda.

1992: David Alaba, Umunya-Autriche wubatse ibigwi mu bakina bugarira mu ikipe ya Bayern Munich na Real Madrid.

1999: Darwin Núñez, umunya-Uruguay ukina asatira izamu muri Liverpool yo mu Bwongereaza.

Abapfuye

2013: Emilio Colombo wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani.

2021: Benigno Aquino III wabaye perezida wa 15 wa Philippines.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages